Ibipimo byemewe

Hitamo igipimo gihuye n'intambwe yawe ikurikira.

Buri gipimo gikora kiba gifite version ifunze, ururimi rwemejwe, scoring rules n'umutekano wabugenewe.

Tangira n’igipimo kigufi cy’ubuntu

PHQ-2 na GAD-2 ni ibipimo bigufi kandi bifite akamaro. Nta kwishyura cyangwa credit bikenewe; konti yawe irinda aho ugeze n’ibisubizo.

Reba ibipimo by’ubuntu
Uburyo bwo kubona ibipimo

Hitamo uburyo bukoroheye bwo gutangira

Koresha credit iri kuri konti, code wahawe n’ikigo cyangwa training centre, cyangwa usabe ko ubwishyu bwo hanze ya internet bwemezwa.

Koresha access code

Andika code wahawe n’umukoresha, ishuri, ivuriro cyangwa training centre.

Wishyuye cash cyangwa offline?

Owner ashobora gutanga code nyuma yo kwemeza ubwishyu bwa cash, bank transfer cyangwa ubw’ikigo.

Saba offline access
UbuntuKirahari
Ubuzima bwo mu mutwe

Igenzura rya PHQ-2 ry’ibimenyetso by’agahinda gakabije

Rireba ibimenyetso bibiri by’ingenzi umuntu yaba yaragize mu byumweru bibiri bishize: kutakishimira cyangwa kutagishishikazwa n’ibikorwa, no kumva ababaye cyangwa nta cyizere afite. Ni igenzura ry’ibanze, si isuzuma rya nyuma ry’indwara.

Impamvu ari ingenzi

Kubimenya hakiri kare bifasha kureba niba hakenewe PHQ-9 cyangwa ubufasha bw’umunyamwuga.

Igipimo cy'ibanze gusaImyaka 18+EN · RW · FR

Igenzura gusa — ntirisimbura isuzuma rya muganga

UbuntuKirahari
Ubuzima bwo mu mutwe

Igenzura rya GAD-2 ry’ibimenyetso byo guhangayika

Rireba inshuro waba warumvise ufite ubwoba, impungenge cyangwa udatuje mu byumweru bibiri bishize, n’uko byakugoye guhagarika cyangwa kugenzura ibyo uhangayikiye. Ni igenzura ry’ibanze, si isuzuma rya muganga.

Impamvu ari ingenzi

Guhora uhangayitse bishobora kugira ingaruka ku bitotsi, kwibanda no ku mibereho ya buri munsi. Iri genzura rifasha kureba niba hakenewe GAD-7 cyangwa ubufasha bw’umunyamwuga.

Igipimo cy'ibanze gusaImyaka 18+EN · RW · FR

Igenzura gusa — ntirisimbura isuzuma rya muganga

Credit 1Kirahari
Ubuzima bwo mu mutwe

Isuzuma rya PHQ-9 ry’ibimenyetso by’agahinda gakabije

Rireba ibimenyetso icyenda by’agahinda gakabije umuntu yaba yaragize mu byumweru bibiri bishize, birimo ihinduka ry’amarangamutima, ibitotsi, imbaraga, ubushake bwo kurya, kwibanda n’umutekano we. Rigaragaza uburemere bw’ibimenyetso ariko ntirihita ryemeza indwara.

Impamvu ari ingenzi

Rifasha kumenya uburemere bw’ibimenyetso, intambwe ikwiye gukurikiraho no gutangiza ubufasha bwihutirwa igihe umutekano w’umuntu ushobora kuba uri mu kaga.

Igipimo cy'ibanze gusaImyaka 18+EN · RW · FR

Igenzura gusa — ntirisimbura isuzuma rya muganga

Credit 1Kirahari
Ubuzima bwo mu mutwe

Isuzuma rya GAD-7 ry’ibimenyetso byo guhangayika

Rireba ibimenyetso birindwi byo guhangayika umuntu yaba yaragize mu byumweru bibiri bishize, birimo impungenge nyinshi, kunanirwa kuruhuka, kudatuza, kurakara vuba no gutinya ko hari ikintu kibi gishobora kuba.

Impamvu ari ingenzi

Rifasha kumenya urwego guhangayika bigezeho, ingaruka bifite ku mibereho ya buri munsi n’uko hakenewe irindi suzuma cyangwa ubufasha.

Igipimo cy'ibanze gusaImyaka 18+EN · RW · FR

Igenzura gusa — ntirisimbura isuzuma rya muganga

Credit 1Kiboneka mu Cyongereza
Ubuzima bwo mu mutwe

Igenzura rya ASRS v1.1 ry’ibimenyetso bya ADHD ku bantu bakuru

Rireba imyitwarire ikunze kujyana na ADHD ku bantu bakuru mu mezi atandatu ashize, harimo gutegura no kurangiza imirimo, kwibuka inshingano, gukomeza kwibanda no kugenzura kudatuza.

Impamvu ari ingenzi

Rishobora gufasha gusobanukirwa ibibazo bikomeza kugaragara mu kazi, mu myigire no mu nshingano za buri munsi, no kwerekana niba hakenewe isuzuma ryimbitse ry’umunyamwuga.

Igipimo cy'ibanze gusaImyaka 18+EN

Igenzura gusa — ntirisimbura isuzuma rya muganga

Iki gipimo kiboneka mu Cyongereza gusa.

Credit 1Kirahari
Ubuzima bwo mu mutwe

Isuzuma rya TAPS ry’ikoreshwa ry’itabi, inzoga, imiti n’ibindi biyobyabwenge

Rireba mu ibanga ikoreshwa ry’itabi, inzoga, imiti ikoreshwa mu buryo butandukanye n’amabwiriza ya muganga n’ibindi biyobyabwenge. Ibibazo bikurikiraho biterwa n’ibisubizo umuntu yatanze mbere.

Impamvu ari ingenzi

Isuzuma rikozwe hakiri kare kandi ridacira umuntu urubanza rifasha kumenya ingaruka zishobora kubaho n’ubufasha bukenewe.

Igipimo cy'ibanze gusaImyaka 18+EN · RW · FR

Igenzura gusa — ntirisimbura isuzuma rya muganga

Credit 1Kirahari
Imiterere

Isuzuma rya IPIP ry’imiterere y’umuntu mu byiciro bitanu

Rigaragaza ibice bitanu by’imiterere y’umuntu: kwisanzura mu bandi, kubana neza, kugira gahunda no kwitwararika, gutuza kw’amarangamutima no gufungukira ibitekerezo n’ubumenyi. Ntirisuzuma indwara yo mu mutwe.

Impamvu ari ingenzi

Rifasha kwiyumva neza, kunoza itumanaho, gukorera hamwe, kuyobora, kwiga no kwiteza imbere. Nta miterere y’umuntu iba “myiza” cyangwa “mibi”.

Umwirondoro w'ubujyanamaImyaka 16+EN · RW · FR
Credit 1Kirahari
Ubushobozi

Isuzuma rya K2 ry’ubushobozi bwo gutekereza

Rireba uko umuntu asobanukirwa amakuru kandi agakemura ibibazo bishya by’imibare, imvugo, logique n’ibyerekezo cyangwa imiterere y’ibintu. Rigaragaza uko yakoze imirimo runaka muri icyo gihe.

Impamvu ari ingenzi

Rigaragaza aho umuntu afite imbaraga mu gutekereza n’aho ashobora kwiteza imbere, ariko ntirigena ubwenge bwe bwose, agaciro ke cyangwa ibyo ashobora kugeraho.

Umwirondoro w'ibisubizoImyaka 16+EN · RW · FR